Ubwo abanyamakuru babazaga Mourinho niba acyiyumva nk’umutoza ukomeye kandi yarananiwe kwitwara neza muri Manchester United,yabasubije ko we ari umutoza ukomeye kuko yatwaye ibikombe bikomeye ku mugabane w’I Burayi mu gihe Klopp we yatwaye ibyo mu Budage gusa.
Mourinho yavuze ko afite izina rikomeye ku isi kurusha Klopp ndetse atigaragaza imbere ya camera nkawe
Yagize ati “Ese mujya mubaza abatoza baba aba gatatu n’aba kane icyo kibazo.Murabizi Klopp ntabwo aratwara igikombe ku rwego mpuzamahanga.Ndabizi bamwe mu batoza bajya mu ma sitade batsinda bagasimbuka cyane ndetse bakiyereka camera kugira ngo bavugwe gusa njyewe siko nteye kuko iyo ntsinze ninjye wa mbere winjira mu rwambariro.”
Mourinho yatwaye ibikombe bya shampiyona muri Portugal,Espagne,Ubutaliyani n’Ubwongereza ndetse atwara ibikombe bitandukanye ku mugabane w’Iburayi birimo UEFA Champions League 2.
Mourinho yicaye ku ntebe ishyushye kuko aamutse atsinzwe na Burnley,byamushyira mu mazi abira dore ko amaze imikino 2 yikurikiranya atsindwa.