Print

Maurizio Sarri yatangaje ikintu cyamutunguye kuri N’golo Kante

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2018 Yasuwe: 2963

Uyu mutoza ukunda itabi ku buryo bukomeye yabwiye abanyamakuru ko N’golo Kante ari umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe ndetse yihariye ku kuba yabasha gukina kuri buri mwanya mu kibuga hagati.

Sarri yatunguwe n’ubuhanga bwa N’golo Kante

Yagize ati “Kante ni umukinnyi mwiza hagati.Yakina umwanya wose namushyiraho mu kibuga hagati.Natunguwe n’ubuhanga Kante ni afite.”

Maurizio Sarri yagizwe umutoza wa Chelsea habura iminsi mike ngo premier League itangira ariko amaze gutsinda imikino 3 yose amaze gukina irimo uwa Huddersfield , Chelsea na Newcastle .

N’golo Kante afite ubuhanga budasanzwe

N’golo Kante w’imyaka 27, amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino 3 amaze gukina cyane ko yahinduriwe umwanya ubu asigaye akina asatira cyane aho kugarira.

Chelsea FC irahura na Bournemouth ku munsi wa kane wa Premier League aho byitezwe ko N’golo Kante na Jorginho aribo bayobora hagati mu kibuga.