Print

Abakobwa b’i Kigali bagaragaje imyambarire idasanzwe mu gitaramo cya Silent Disco [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 1 September 2018 Yasuwe: 5391

Kuri Uyu wa gatanu taliki ya 31 Kanama 2018 .Ahazwi nko kuri The Maner Hotel I Nyarutarama habereye igitaramo kiswe Silent Disco .Aho umuntu wese aba yumvira umuziki muri Headsets ndetse hari n’aba Djs batandukanye barimo Dj Phil Peter ,Dj Africa ndetse n’abandi barimo gushimisha abari bakitabiriye.

Igitaramo cyatangiye ahagana mu masaha ya saa 8 cyagaragayemo udushya tudasanzwe aho kuri iyi nshuro kitabiriwe n’umubare w’abakobwa benshi kurusha abasore .Akandi gashya kagaragayemo n’imyambarire idasanzwe ku bakobwa aho muri iri joro bamwe baje biyambitse imyenda ibegereye ku buryo igaragaza imiterere yabo irimo amaguru yabo ,umubyimba ndetse n’ibindi.

Sibyo gusa kuko muriki gitaramo hagaragayemo abanyamahanga benshi bari baje kwishimana n’inshuti zabo ndetse n’abasitari nyarwanda batandukanye barimo itsinda rya Charly na Nina bari baje kwiyumvira umuziki ndetse n’abandi bantu batandukanye barimo abanyamakuru ndetse nabafite aho bahuriye na muzika muzika nyarwanda.

Igitaramo kandi ntiwabura kuvuga ko harabo cyabihiye kubera ko yari inshuro yambere bari bakitabiriye aho wasangaga nko muri Headsets ze ari kumva umuziki utandukanye ugasanga ari kubyina ibintu bitandukanye niby’abantu bari kumwe bigatuma akuramo akabanza kumva umuziki barimo kumva nyuma nawe agahita ashiramo agakomeza kubyina.

Bamwe mu bategura iki gitaramo cya Silent Disco babwiye itangazamakuru ko kino gitaramo gitegurwa mu rwego rwo gususurutsa abantu binyuze mu muziki ucurangirwa muri Headsets mu rwego rwo kwirinda urusaku kuko kuri ubu usanga abantu batishimira ibintu bisakuza bikabuza umuntu amahoro.

REBA AMAFOTO:




















Comments

1 September 2018

Ubuse aba nyamakuru batazi kwandika correctement bo ni abahe!!bandika the Manor Hotel!!!plz mujye mwihangana...


Mazina 1 September 2018

Byerekana ko turi mu minsi y’imperuka nkuko Bible ivuga muli 2 Timote 3:1-5.Ngo abantu bazaba bakunda ibinezeza aho gukunda imana.Kera ibi ntibyabagaho.Isi imeze nko mu gihe cya NOWA.Icyo gihe,Yesu yavuze ko abantu bigiraga muli shuguri zabo no kwishimisha,bakanga kumva ibyo Nowa yababwiraga byerekeye imana.Kugeza igihe UMWUZURE waje wica abantu bose bari batuye isi,harokoka abantu 8 gusa bashakaga imana.Yesu yavuze ko ariko bizagenda ku Munsi w’imperuka wegereje (Matayo 24:37-39).