Print

Waruziko kwibuza gusura bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu

Yanditwe na: Muhire Jason 1 September 2018 Yasuwe: 3139

Ariko ikindi ukwiye kumenya ni uko burya rimwe na rimwe hari igihe umusuzi utagira rutangira, kuko hari ubwo ujya kumva ukumva waje utabiteganyije kandi nanone abaganga bemeza neza ko kwibuza gusura bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gusura biterwa n’uko umubiri uba wohereje umwuka utari mwiza bitewe n’ibyo kurya uba wakiriye, ibyo rero byose bibera mu mara noneho mu rwego rwo kwirwanaho urura runini rukarekura wa mwuka utari mwiza ari nayo mpamvu bavuga ko atari byiza kwibuza kurekura uwo mwuka mubi.

Izi rero ni zimwe mu zindi mpamvu umuntu akwiye gusura buri uko abishatse:

Umusuzi ushobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye: Abashakashatsi bagaragaje ko burya iyo umuntu asuze umusuzi unuka cyane aba afite ikibazo gikomeye bityo bikwiriye kumubera ikimenyetso cy’uko ashobora kuba arwaye.

Birinda kugugarara (gutumba): Uko wumva ushatse kurekura wa mwuka jya ubikora kuko bizakurinda kugugarara munda ndetse urusheho kumva uguwe neza.

Umwuka w’umusuzi ni ingenzi: Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko guhumeka umwuka w’umusuzi bifitiye akamaro umubiri wacu, kuko uyu mwuka ufite ubushobozi bwo kurinda zimwe mu ndwara zirimo n’izibasira umutima.

Bifasha amara kugubwa neza: Ngo si byiza na gato gufunga uwo mwuka mubi ushaka gusohoka kuko iyo ubifunze amara ashobora kugubwa nabi ndetse umuntu akaba yagira n’uburibwe bwo munda kuko wa mwuka utabashije gusohoka.

N’ubwo benshi babifata nk’igikorwa kigayitse ariko nyuma yo kumenya ibyiza byabyo, uramenye ntuzigere wibuza gusura igihe cyose wumva ubishatse kuko bifasha umubiri kugubwa neza.


Comments

2 September 2018

Ja winera ningenzi. Njye nzi akamaro ko gusura