Print

Umugabo yakubiswe ibiboko 80 azira ko akiri umwana yanyweye inzoga

Yanditwe na: Muhire Jason 1 September 2018 Yasuwe: 1106

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko bidakwiriye gukubitira umuntu mu ruhame kandi akuze.

BBC yanditse ko uriya mugabo yakoze icyaha muri 2007, ahanwa nyuma y’imyaka icumi amaze gukura.

Ingingo ya 265 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Iran ivuga ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kunywa inzoga ahanishwa gukubitwa ibiboko 80 kandi mu ruhame.

Ibindi byaha bihanishwa gukubitwa ibiboko harimo kwiba, gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusebanya n’ubucuruzi butemewe n’amategeko(fraud).

Muri 2014 hari abaturage ba Iran batandatu bakatiwe gufungwa bamaze gukubitwa ibiboko 91 bazira ko bagaragaye babyina indirimbo ya Pharrell Williams yitwa ‘Happy’.