Print

Si byiza kurarana n’ uruhinja ku gitanda [UBUHAMYA]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 September 2018 Yasuwe: 4908

Rowan Leach w’imyaka 20 wareraga uyu mwana we wenyine ngo yabyutse saa kumi n’ ebyiri agize ngo amuhe ibere asanga ntagihumeka. Ibi ninabyo yabwiye abakoraga iperereza ku cyateye urupfu rw’ uyu mwana.

Leah yabuze umwana we yagize ati: "Urupfu rw’umwana wanjye rwarambabaje cyane"

Uyu mwana abaganga bamujyanye kwa muganga ngo barebe ko hari icyo bamufasha ariko biba iby’ ubusa. Uyu mwana yitabye Imana mu masaha y’ igicuku muri Nzeli umwaka ushize.

Uyu mubyeyi Leah wo mu mujyi wa Southampton mu gihugu cy’ Ubwongereza yareraga uyu mwana adafashijwe na se w’ umwana ahubwo nyina niwe wamufashaga kurera uwo mwana.

Uyu mubyeyi avuga ko yasinziriye agaheza umwana we ari muzina, avuga ko umwana we yamuryamiye atabigambiriye akabura umwuka.

Leah asigura ati :"Naratangaye nsanze umwana wanjye aryamye ku rundi ruhande kandi naherutse aryamye ku rundi."

Uwayoboye abakoze iperereza Grahame Short ntiyamenye icyatumye uwo mwana apfa, kandi ntiyagiriza amakosa uwo mubyeyi yo gusamara, ahubwo yavuze ko afitiye impuhwe ababyeyi birerana abana batari kumwe na se.