Print

Klopp yasubije Mourinho uherutse kumwibasira imbere y’abanyamakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2018 Yasuwe: 2459

Nyuma yo gutsinda Leicester City ibitego 2-1,Klopp yabwiye abanyamakuru ko atajya areba ibiganiro Mourinho agirana nabo ariko atababazwa n’uko yavuze ko nta bikombe mpuzamahanga aratwara kuko ibyo yavuze aribyo.

Klopp yavuze ko atajya akurikirana ibyo Mourinho atangaza

Yagize ati “Ntabwo njya nkurikirana ibiganiro Mourinho agirana n’itangazamakuru.Kuba yaravuze ko nta bikombe byo hanze y’Ubudage natwaye ntiyabeshye, kuko buri wese arabizi.

Mu kiganiro Mourinho aherutse kugirana n’abanyamakuru,bamubajije niba acyiyumva nk’umutoza ukomeye kandi yarananiwe kwitwara neza muri Manchester United,abasubiza ko ari umutoza ukomeye kuko yatwaye ibikombe bikomeye ku mugabane w’I Burayi kurusha Klopp watwaye ibyo mu Budage gusa.

Mourinho yatwaye ibikombe bya shampiyona muri Portugal,Espagne,Ubutaliyani n’Ubwongereza ndetse atwara ibikombe bitandukanye ku mugabane w’Iburayi birimo UEFA Champions League 2.

Mourinho yitezwe na benshi ku mukino afitanye na Burnley uyu munsi kuko aramutse awutsinzwe byamushyira mu mazi abira dore ko amaze imikino 2 yikurikiranya atsindwa.