Print

Menya uburyo n’amoko yo kurangiza ku gitsina gore

Yanditwe na: Muhire Jason 2 September 2018 Yasuwe: 11794

Akenshi hari abagabo ahanini usanga badasobanukiwe no kurangiza kw’umugore aho usanga yemwe ingo zinasenyuka ahanini bapfuye gutera akabariro bivamo gucana inyuma.

Wowe mugabo cyangwa mugore utari usobanukiwe byinshi uburyo umugore agera ku byishimo iyi nkuru yagufasha.

Abanditsi batandukanye ni kenshi banditse bibaza uburyo umugore ashobora kurangizamo ariko abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’igitsina bahamya ko n’ubwo hari uburyo butandukanye buri mugore wese ataburangizamo ariko ahanini hari uburyo umubare munini uhuriyeho.

Mu buryo umubare munini uhuriraho ni ukurangiza gushingiye ku myanya ndangagitsina y’umugore y’inyuma (Clitoral) mu Kinyarwanda ugenekereje akaba ari ukurangiza gushingiye kuri rugongo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko habaho uburyo n’amoko abiri yo kurangizamo cyangwa kugera ku byishimo.

Inzobere mu bumenyi bw’igitsina akaba n’umwarimu, Halena Nista avuga ko habaho kurangiza kubera imbere mu mubiri n’ukundi kubera inyuma y’umubiri.

Kurangiza kubera inyuma y’umubiri gushingiye kuri rugongo avuga ko kuba mu gihe gito naho kurangiza cyangwa kugera ku byishimo kubera imbere mu mubiri biba buhoro ariko kumara igihe kinini.

Muri rusange kugera ku byishimo abahanga baganiriye na Bustle Ibishya.net ikesha iyi nkuru bavuga ko muri rusange kurangiza bibera mu bwonko ubundi buryo bwose buza bwuzuza ubu.


Comments

Anastase 5 November 2022

Nibyo gose


Masengesho samuel 14 June 2021

turabashimiye murakoze