Print

Umwana wa Cristiano Ronaldo yakoze agashya katumye benshi bacika ururondogoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2018 Yasuwe: 15860

Cristiano Jr yatumye imbuga nkoranyambaga zibasira Cristiano Ronaldo kubera ko uyu muhungu we yaraye atsinze ibitego 4 wenyine mu mukino w’amakipe y’abatarengeje imyaka 9 Juventus yakinaga n’ikipe yitwa Lucento U9,iyitsinda ibitego 7-1.

Uyu mwana w’imyaka 8 wari wambaye nimero 7 nka se,yatumye benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko azagera ikirenge mu cya se wigaruriye isi muri ruhago nubwo amahirwe yo gutsinda igitego muri Juventus ataramusekera.

Cristiano Jr wasinyiye Juventus mu cyumweru gishize,yatsinze ibitego 4 wenyine mu mukino wari witabiriwe n’umukunzi wa se Georgina Rodriguez.

Cristiano Ronaldo aherutse kubwira ikinyamakuru DAZN ko umuhungu we afite impano yo gukina umupira ndetse azamukurikiza aho yemeje ko afite byinshi bahuriyeho birimo kwanga gutsindwa,no kugira ishyaka mu kibuga.