Print

Neymar Jr yatangaje amakipe abiri yifuza kuzakinira mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2018 Yasuwe: 6831

Neymar akunda cyane umujyi wa London akaba ariyo mpamvu yifuza kuzahakina umunsi umwe ndetse yabwiye bamwe mu nshuti ze ko aramutse yerekeje muri iki gihugu atakinira andi makipe uretse Arsenal cyangwa Chelsea.

Neymar akunda umujyi wa London

Ikinyamakuru The Express cyatangaje ko uyu munya Brazil nta gitekerezo na kimwe yigeze agira cyo gukinira Manchester United cyangwa Manchester City,ahubwo yifuza kuzakina mu mujyi wa London hatuye inshuti ye Lewis Hamilton ukina F1.

Neymar w’imyaka 25 bivugwa ko yiga icyongereza mu ibanga ndetse mu mwaka ushize yasuye umujyi wa London inshuro 3 zose.

Nubwo iki kinyamakuru kivuga ibi,uyu musore waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi ku isi ubwo yavaga muri FC Barcelona aza muri PSG ku kayabo ka miliyoni 222 z’amayero,aracyafite amasezerano y’imyaka 5 muri iyi kipe ndetse byagorana kugira ngo imwe muri aya makipe imugure kubera igiciro cye.


Comments

Fiston 1 October 2018

Keretse aje muri arsenal nibwo yaryoherwa!!!