Print

Mourinho yasubije abatangaje ko yanze ko Cristiano Ronaldo agaruka muri Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2018 Yasuwe: 2955

Ku munsi w’ejo nibwo ibitangazamakuru byinshi byavuze ko umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yanze icyifuzo cya Cristiano Ronaldo cyo kugaruka muri Manchester United yahoze akinira akayubakiramo amateka,aho yavuze ko nta busabe bw’uyu musore bigeze babona.

Mourinho ntiyabanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid

Yagize ati “Cristiano Ronaldo ntiyigeze ansaba ko agaruka muri Manchester United ngo mbe navuga yego cyangwa oya.Ntabwo byigeze bibaho.

Ku munsi w’ejo ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko umubano mubi Jose Mourinho yari afitanye na Cristiano Ronaldo muri Real Madrid watumye yanga kongera gukorana nawe,bibuza Ronaldo gukabya inzozi ze zo kugaruka muri iyi kipe yamugize icyamamare.

Byavuzwe ko Mourinho yabwiye Ed Woodward ko yifuza ba myugariro beza aho kugura Cristiano Ronaldo w’umusaza, bituma uyu munya Portugal w’icyamamare atagaruka muri Manchester United kandi yarabyifuzaga.

Byavuzwe ko Ronaldo yifuje kugaruka Old Trafford Mourinho arabyanga

Jose Mourinho wiyunze n’abafana ku munsi w’ejo ubwo yatsindaga Bunley ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona,yabwiye abanyamakuru ko Juventus ari ikipe yiyubatse kugira ngo itware UEFA Champions League ariko atazayorohera mu mikino 2 bazahura mu itsinda H rya UEFA Champions League uyu mwaka.


Comments

Fiston 1 October 2018

Buretse ko niyo aza Ronardo ntibari gushobokana? Kuko ntiyumvikana na ba star kuko niwe uba ashaka kuba star muri equipe arimo?