Print

Umugore yabyariye abana batatu mu nzira avuye gutora Abadepite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2018 Yasuwe: 2570

Ubushake bwo kubahiriza gahunda ya leta yo gutora intumwa za rubanda nibwo bwatumye Maniraguha yanga gucikanwa n’amatora,ntiyita ku nda y’imvutsi yari atwite, niko kubyukira ku biro by’itora,abyarira mu nzira avuye muri iki gikorwa.

Ubu bushake bukomeye bwa Maniraguha Claudine bwashimishije benshi mu bamenye iyi nkuru ndetse byashimangiye ubushake Abanyarwanda bafite mu kwishyiriraho ubuyobozi, nkuko Majyambere Didace, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Maniraguha avukamo yabitangarije ukwezi dukesha iyi nkuru.

Maniraguha Claudine n’abana batatu b’abakobwa yibarutse bameze neza kugeza ubu nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi abihamya kuko bahise boherezwa ku bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze kugirango bakomeze bitabweho n’abaganga.

Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 03 Nzeri 2018,nibwo benshi mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu,babyukiye mu matora yo kwishyiriraho abadepite bababereye.