Print

Abana bahawe inkunga na Bebe Cool yo kuvurizwa mu Buhinde bagezeyo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 4 September 2018 Yasuwe: 1501

Umuyobozi mukuru wa Gagamel Bebe Cool kuri ubu watangiye ibikorwa byo gufasha abinyujije mu muryango yashinze udaharanira inyungu wa “The Amber Heart Foundation” kuri iki cyumweru yohereje abana 5 yemereye inkunga yo kuvurirwa mu gihugu cy’Ubuhinde.

Ku ikubitiro abana 3 babanje kujyenda aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere abandi 2 nabo barafata rutema ikirere berekeza mu gihugu cy’ubuhinde mu bitaro byitwa Narayana Health Hospital biherereye mu Mujyi wa Bengarore mu gihugu cy’Ubuhinde.

Abana bafashwa na Bebe Cool binyuze mu muryango yashinze udaharanira inyungu bamaze igihe kinini barabuze amikoro yo kujyanwa kuvuzwa umutima kubera amafaranga bacibwaga aho we yiyemeje kubishingira agatanga miliyoni z’amashiringi 60 zo kuzafasha aba bana.

Abana bazafashwa ni ‘Emmie Ogwang, Bbosa Rashid, Maseruka Jovan, Namuyomba Shilat and Mukyadondwa Anthony.

Ibi bije nyuma yuko uyu muhanzi nanone afashije umwana w’umunyarwanda aho yatanze miliyoni 3 zo kuzamuvuza.

REBA AMAFOTO: