APR FC yatangiye gushaka uyu myugariro kera gusa ntiyashyiramo ingufu nyinshi kuko yabonaga igifite ibisubizo mu bwugarizi,ariko nyuma yo kugenda kwa Aimable yahise yongera kubyutsa ibiganiro kugira ngo itware uyu myugariro uri mu beza mu Rwanda.
Mutsinzi ari muri ba myugariro beza mu Rwanda
Mutsinzi Ange Jimmy wavugwagaho ko ashobora kwerekeza muri Kosovo,yabuze ibyangombwa bituma icyizere cyo kwerekeza hanze gitangira kuyoyoka gusa amakuru agera ku Umuryango ni uko ikipe ya APR FC imugerereye.
Andi makuru agera ku umuryango ni uko Mutsinzi Ange amaze kuvugana n’ubuyobozi bwa APR FC inshuro zigera kuri 5 bumvikana ku byo bateganya kumuha gusa uyu musore yagowe cyane n’amahitamo kuko akunda cyane ikipe ya Rayon Sports.
Mutsinzi Ange mu nzira zerekeza muri APR FC
Mutsinzi Ange wakinnye imikino myinshi cyane muri uyu mwaka w’imikino ndetse agafasha Rayon Sports kugera muri ¼ cy’imikino ya CAF Confederations Cup,amaze imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo avuye muri AS Muhanga.
Arko muzage muvuga ibyo mwasubiramo niba aribyo rayon nayo igeze kure na muhadjiri mubiganiro hhhhhhhhhhhhh