Print

Umutoza wa Enyimba yatangaje impungenge zikomeye atewe na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2018 Yasuwe: 8329

Ubwo Usman Abd’Allah yamenyaga ko ikipe ye yatomboye Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko atewe impungenge na Rayon Sports kuko nta byinshi ayiziho ndetse atazi imikinire yayo,ariyo mpamvu bigeye kumusaba imbaraga nyinshi kugira ngo ayige.

Enyimba FC niyo izahura na Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederations Cup

Yagize ati “impungenge mfite ni uko ntazi byinshi kuri Rayon Sports.Sinigeze nyibona na rimwe ikina,nta makuru na make nyifiteho,gusa nicyo tugiye gukora.Icyo mpora mbwira abakinnyi banjye ni uko nta kipe bagomba gusuzugura.

Usman Abd’Allah afite Licence A ya UEFA ndetse yafashije Enyimba kurangiza iyoboye itsinda C rya CAF Confederations Cup n’amanota 12 aho yatsinze imikino 4 atsindwa 2.

Rayon Sports niyo izabanza kwakira Enyimba mu mukino ubanza wa ¼ cya CAF Confederations Cup kuri stade ya Kigali ku wa 16 Nzeri uyu mwaka.


Comments

munyaneza pierre 5 September 2018

Arabeshya ahubwo rayon nikomere kumuheto izafore irasa on taget kbisa naho ibyo wamugani nukuyobya uburari rayon keep it up kbisa


0726590623 5 September 2018

Tuzoyiha ibyayo umutoza aboneko impungenge afise arizukuripeeeee sana sana


pazzo 5 September 2018

Nonese irinze igera aho igeze itarakinaga babashuke mwirare babamene


ngiruwonsanga 4 September 2018

ibyo nukuyobya uburari rayon nikomeze imyitozo kandi ikore cyane