Print

Social Mula yatangaje igihe azakora ubukwe n’umukunzi we Nailla

Yanditwe na: Muhire Jason 4 September 2018 Yasuwe: 5235

Umuhanzi nyarwanda Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula ku izina ry’ubuhanzi yakomeje ku mubano we n’umukunzi we Uwase Nailla bamaze umwaka urenga babana nk’umugabo n’umugore aho yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka 5 azahita amurongora byemewe n’amategeko.

Yagize ati “ndi gusaba Imana ngo bibe vuba rwose, kuko ndabyifuza. Nanjye nifuza kuzerakana ibirori nkabyereka umubyeyi umwe nsigaranye. Sinavuga ngo igihe ni iki, ariko sinifuza ko byaba kera. Maze kugira imyaka 25 ndi hafi kuzuza 26 nifuza nibura kubukora mfite nka 30.”

Umwana Social Mula yabyaranye na Uwase Ngo akunda umuziki wa se n’uw’abandi bahanzi, ariko ngo haracyari kare ko yamenya niba nawe azaba umunyamuziki.

Ati “mbona akunda imiziki, n’indirimbo itarasohoka iyo yumvise ijwi ahita amenya ko ari njyewe. Ahubwo aranatoranya hari indirimbo akunda iyo ijemo ukabona imitekerereze ye irahindutse. Kuri ubu akunda indirimbo ya King James ‘Agatimatima’ n’iya Uncle Austin na Meddy.