Print

Umwana w’imyaka 15 yiciye umutwe kubera gutsindwa umukino wo kuri mudasobwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2018 Yasuwe: 2491

Uyu mwana w’umuhungu yakinnye uyu mukino igihe kinini ari mu cyumba cye,ntiyabasha gutsinda byatumye ahitamo kwica umutwe akoresheje urukezo.
Pavel Matveev yasohotse mu cyumba cye nyuma yo gutsindwa niko kwerekeza mu busitani yica umutwe akoresheje uru rukezo.

Pavel yiciye umutwe kubera gutsindwa umukino wo kuri mudasobwa

Benshi mu bazi uyu mwana w’umuhungu bemeje ko yari yarabaswe n’imikino yo kuri mudasobwa gusa polisi yatangaje ko igiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye umukino watumye uyu mwana yiyahura.

Umubyeyi w’uyu mwana yemereye abanyamakuru ko nta gushidikanya umwana we yiyahuye kubera gutsindwa uyu mukino cyane ko yari yarabaswe n’imikino yo kuri mudasobwa yamuguriye.