Print

Imbwa yagizwe umutoza wungirije mu ikipe ikomeye muri Paraguay [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2018 Yasuwe: 2178

Iyi mbwa yatunguye benshi kubera ubuhanga ifite mu gukora imyitozo ngororamubiri,yanze gutandukana n’umutoza mukuru wa Sporting Club 2 de Mayo byatumye ayihesha akazi ko kuba umutoza wungirije.

Umutoza mukuru w’iyi kipe Carlos Jara Saguier w’imyaka 61,yavuze ko iyi mbwa yanze kumuva iruhande ndetse igomba kujya igaragara ku myitozo ndetse yicare ku ntebe y’abatoza mu gihe cy’imikino.

Yagize ati “Iyi mbwa yanze kumva iruhande.Turifuza ko yajya iba iri kumwe natwe igihe cyose ndetse no mu gihe turi gukina kuri stade.”

Amashusho menshi yagaragaje iyi mbwa iri mu nama y’abatoza n’abakinnyi ndetse izajya ijyana n’umutoza mukuru Saguier mu kiganiro n’abanyamakuru



Comments

Rayosport 6 September 2018

Uwomutoza natwe turamukeneye kugirango turebe kotwaza twara igikombe cy’Africa