Print

Nyamirambo: Umusore yateye icyuma umukunzi bimuviramo urupfu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 September 2018 Yasuwe: 5162

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018 ahagana saa tatu z’ijoro. Nyakwigendera Dusabe Francine yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Kamanzi Gabriel utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo, akaba yari amaze imyaka isaga itatu muri uru rugo.

Kamanzi Gabriel wari umukoresha wa Nyakwigendera yatangarije Ukwezi.com ko yishwe mu ijoro ryakeye atewe icyuma n’umusore byavugwaga ko ari inshuti ye.

Yagize ati “ Yari umwana w’umukozi twakoreshaga mu rugo. Nijoro ubwo navaga mu kazi nari nicaye muri salon, Chantal ari mu gikari [yagiye ntitwabimenya], nka nyuma y’iminota 30 numva abantu baje kumpuruza ngo bamutereye icyuma munsi yo mu rugo. Ubwo namanutse nsanga koko bamuteye icyuma byarangiye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Mbabazi Modeste yatangarije ko Ntazinda Yves ukekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye yatawe muri yombi, akaba ari mu maboko y’Ubugenzacyaha mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku cyaba cyateye ubu bwicanyi. Umurambo wa Dusabe Francine wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.