Print

Inyana yavukanye imitwe ibiri ifatanye [ AMAFOTO ]

Yanditwe na: Muhire Jason 6 September 2018 Yasuwe: 2769

Nyiri iyi nka yabyaye inyana idasanzwe witwa Feng Wenhong, atangaza ko iyi nka ye imaze kubyara inshuro enye, inyana zavutse mbere y’iyi zose ni nzima nta busebwa zifite.

Yagize ati “Izindi nyana zayo zagiye zivuka zimeze neza, umuryango wacu ziwinjirije asaga amayero 700”

Feng avuga ko iyi nyana ye itabasha kubyuka aho iryamye, abaturanyi be bakavuga ko aribwo bwa mbere babonye inyana iteye itya, umwe yagize ati “ntabwo nari nakabona inyana nk’iyi, nibwo bwa mbere, ntekereza ko umutwe w’iyi nyana ari munini cyane ugereranije n’isanzwe,…”. Nyiri iyi nyana avuga ko iyi nyana yonkesha iminwa ibiri.

Nk’uko ikinyamakuru Dailystar kibitangaza, Umuyobozi muri aka karere, Wu Wei ushinzwe inyamaswa n’amashyamba, yatangaje ko kuba iyi nyana ifite imitwe ibiri ari ibisanzwe, ko ari iri impinduka karande zabaye mu turemangingo tw’imyanya myibarukiro.

REBA AMAFOTO: