Print

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwa Gentil Gedeon zageze hanze

Yanditwe na: Muhire Jason 6 September 2018 Yasuwe: 3797

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya uri mu bakunzwe hano mu Rwanda kubera ibiganiro by’imyidagaduro kuri ubu agiye gusezera ku busiribateri n’umukobwa bivugwa ko bamaze igihe bari mu rukundo.

Gentil Gedeon ni umunyamakuru wumvikanye kuri Radio zitandukanye zirimo Radio Salus yakoreye igihe kinini. Nyuma yo kwamamara kuri iyi radiyo arangije amasomo ye muri kaminuza y’u Rwanda yaje kuza mu mujyi wa Kigali anyura igihe gito kuri Radio10 aza kwerekeza kuri KT Radio aho ari naho akorera magingo aya.

Kuri ubu inkuru igezweho nuko uyu munyamakuru agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Ritha aho ubukwe bwabo buzaba kuri uyu Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018 aho Saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera muri Hope Garden Kicukiro.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa kuri uwo munsi hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko utegenyijwe tariki 8 Nzeli 2018 .Muri ADEPR Kacyiru. Nyuma yaho abatumiwe bose bazahita bajya kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.