Print

Umugeni yasanze umugabo we yapfuye nyuma y’amasaha make bakoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2018 Yasuwe: 3192

Uyu mugeni yatunguwe n’urupfu rw’uyu mugabo we Danny Emsley ubwo bari bamaze gushyingiranwa ku wa 17 Kanama uyu mwaka mu birori byari bitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

Danny yapfuye ku munsi w’ubukwe bwe

Uyu mugabo yasanzwe yapfuye yambaye imyambaro y’ubukwe gusa icyamuhitanye nticyamenyekanye cyane ko inshuti ze zavuze ko mbere y’uko akora ubukwe nta kibazo yari afite.

Mu gahinda kenshi Clare yanditse ubutumwa bw’akababaro kuri Facebook avuga ukuntu atewe no kubura uyu mugabo we bari bamaze amasaha make bashyingiranywe.

Yagize ati “Ku wa gatanu wari umunsi w’ingenzi mu buzima bwanjye kuko nashyingiranywe n’umugabo mwiza,w’inyangamugayo ndetse w’igikundiro kurusha abandi bose nahuye nabo.Twagize umunsi mwiza turi kumwe n’imiryango yacu gusa Danny wanjye yatuvuyemo mu buryo budasobanutse.Ubu mfite icyobo kinini mu mutima wanjye kitabona uwagisiba ndetse sinzi uko nzabasha ntagufite mugabo mwiza.”

Mu iperereza ryakozwe na polisi basanze uyu mugabo nta kibazo yari afite ndetse inshuti ze zavuze ko yari afite ubuzima bwiza ndetse yahoraga akina umupira w’amaguru.

Danny yapfuye aryamye kuko yasize inshuti n’abavandimwe bari kwishimira ibirori,umugore we agiye kumureba asanga yapfuye.