Print

Umusore yafatiwe mu cyumba cy’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 yambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2018 Yasuwe: 2928

Uyu musore yinjiye mu rugo rw’ababyeyi b’uyu mwana w’umukobwa wo mu gace ka Fontana,intara ya California muri USA yambaye ubusa buri buri, ashaka kumusambanya ku bw’amahirwe ababyeyi be baratabara.

Nkuko byatangajwe na polisi ya Fontana,uyu musore yashatse gusambanya ku ngufu uyu mwana nyuma y’igihe yari amaze amukurikirana ku mbuga bkoranyambaga ze ndetse amubwira ko amukunda.

Polisi yagize iti “Nyuma yo guhata ibibazo uyu musore,twamenye ibyaha bitandukanye yari asanzwe akora kandi twizeye ko abo yagiriye nabi bose bazaza gutanga ubuhamya bw’ibyo yabakoreye.Jonathan yari umubyinnyi,byatumye abatwa n’ingeso yo gusambanya abana bato.

Jonathan Emmanuel Ward yajyaga akurikirana abana b’abakobwa nyuma yo kubona amafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aho batuye.