Print

Umukobwa yatangaje ko amaranye imyaka n’imyaniko inzozi zo kuzaroga Diamond bakaryamana

Yanditwe na: Muhire Jason 6 September 2018 Yasuwe: 3436

Umukinnyi wa filimi Bongo n’izindi, Lulu Semagongo uzwi nka Aunty Lulu yivuye inyuma avuga ko azemera akaroga Diamond mpaka babyaranye umwana kuko kuba yafashe icyemezo kujya akoresha agakingirizo byabangamira indoto ze.

Nzakoresha Uburozi mpaka tubyaranye

Ibi Aunty Lulu yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Global Publishers, mu magambo ye bwite yagize yavuze ko azakora uburyo bwose bushoboka gusa akabyarirwa na Diamond

Yagize ati “Diamond yavuze ko agiye kujya yirinda kugira ngo atazabyara mbere yo kurongora (gukora ubukwe) ariko kuri njye nzemera muroge kugira ngo abyarane nanjye. Kubera ko nizoindoto zanjye kandi nzimaranye igihe kirekire cyane, nta n’ikintu na kimwe gishobora kubinkuramo. Ndamwizera cyane umuganga wanjye (umurozi wanjye).”

Ibi bije nyuma yuko hari inkuru ijya gusa niyi y’amajwi Diamond yatunguwe no kumva uburyo Hamisa yamurogesheje akamugurira inzu yo kubamo ndetse ko yari afite inzozi zo gukomeza kumuha inzaratsi kugirango bazakorane n’ubukwe.


Comments

Alind 7 September 2018

Arko Diamond yaragowe kbsa, mwamuhaye amahoro murinda mushaka kumurogesha mwategereje abo Imana izabagenera banyu.Imana izajya imurinda murarushywa nubusa kuba umu star nibibi kbsa