Print

Desire Luzinda wamamaye kubera amafoto ye yambaye ubusa ngo akeneye umukunzi

Yanditwe na: Muhire Jason 6 September 2018 Yasuwe: 2485

Nyuma yo kuvuga y’uko yitandukanyije n’ubuzima yahozemo, Desire wakoze indirimbo “Kitone” yahise anatangaza y’uko afite indirimbo ebyiri za “Gospel” ziri kuri album nshya. Avuga ko ubutumwa bukubiyemo bwumvikanisha urugendo rushya rw’ubuzima n’impinduka yafashe.

Desire Luzinda yanahishuye ko mu minsi ya vuba azakora ubukwe namara kubona uwo umutima we ushaka. Yavuze ko afite inzozi zo gukora ubukwe bw’agatangaza n’umugaho uhora mu nzozi ze, ngo yiteguye kumwereka isi yose naramuka amubonye.


Comments

Mazina 7 September 2018

Ikibazo nuko wamaze kwangirika.Akenshi abakobwa barongowe bararyamanye n’abantu benshi,bigira ingaruka ku mugabo ashatse.Ndetse kenshi baratandukana.Ni imwe mu mpamvu imana itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.