Print

Nyabugogo: Umusore yarasiwe hejuru y’ ikamyo arimo kwiba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 September 2018 Yasuwe: 4975

Uyu musore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarasiwe hejuru y’ikamyo yo mu bwoko bwa Actros ahagana Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye.

Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Kabera Muhamed wari utwaye iyi kamyo yatangarije Igihe ko abaturage ari bo bamuhagaritse bamubwira ko bamwibye.

Ygize ati “Nari mvuye i Masaka ntwaye ibikuta by’inzu zimukanwa mbijyanye i Batsinda, ngeze aha abaturage bampagaritse bambwira ko banyibye, noneho nibwo nagarutse nsaga igisambo n’ibyo cyari cyibye biri aho.”

Yavuze ko uwo mukandara uwo mujura yari yibye, ufite agaciro k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuturage witwa Bizimungu Emmanuel, yavuze ko kuba barasiye muri aka gace umujura, bizabera isomo abandi bose bahibiraga bakanahategera abantu.

Yagize ati “Bari bamaze kuturembya, buri munsi bateraguraga abantu ibyuma bakiba imodoka zipakiye, ku buryo urupfu rw’uyu ruri bubera abandi isomo bakabitinya.”

Imyambaro y’uyu mujura yasanzwemo inzembe, abaturage bavuga ko ari zo yacyebeshaga abantu abashikuza telefoni zabo.

Urupfu rw’uyu musore ruje nyuma y’aho mu ijoro ryashize rishyira kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Gatsata, abajura bishe umuturage bamuteraguye ibyuma.


Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru


Umushoferi wari utwaye ikamyo yibwe Kabera Muhammed


Uyu mugozi niwo wari wibwe


Comments

mahoro jack 14 September 2018

Ibi rwose polisi yacu iyo ibitangira cyera ntituba dutaha tureba hirya no hino. Ibisambo muri karistsiye zimwe za Kigali bimaze kwigira ndanze, sakumi n’imwe z’igitondo baratega abantu mu mayira bagatera ibyuma, abagore ntawe ukirenza samoya mu muhanda ibi ni ibiki koko? Mwarashe izi ngegera tukagira agahenge koko?


Mazina 7 September 2018

Aho gukoresha amaboko yabo mu byiza,bayakoresha mu kwiba.Bible ivuga ko abantu bose bakora ibyo imana itubuza batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ubwami bw’imana,ni ubutegetsi bw’imana,buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu kuko bwananiwe gukuraho ibibazo isi ifite (Daniel 2:44).Hanyuma Yesu abe ariwe uhabwa gutegeka isi,ayihindure paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka n’imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.