Print

Impamvu Cristiano Ronaldo yanze kwitabira ubutumire bwa Portugal mu mikino y’ibihugu yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2018 Yasuwe: 2545

Cristiano Ronaldo yagaragaye mu myitozo ikarishye ku munsi w’ejo na bagenzi be nyuma yo kubwira umutoza wa Portugal ko atazagaragara mu mikino y’ibihugu Portugal ifite,kugira ngo abashe kuzamura urwego rwe azacecekeshe abatangiye kumwibasira mu mikino Juventus ifite mu minsi iri imbere.

Ari kumwe n’umutoza Massimiliano Allegri n’abandi bakinnyi batahamagawe mu bihugu byabo,Cristiano Ronaldo yakoze imyitozo ku munsi w’ejo kugira ngo Serie A nigaruka azatsinde ibitego dore ko mu mikino 3 atarabona inshundura.

Ronaldo yasohotse ku mukino wa Parma baheruka gutsinda 2-1 ababaye,kuko yakoze ibishoboka byose agashaka igitego bikarangira kibuze.

Muri iyi mpeshyi nibwo Cristiano yafashe umwanzuro watunguye benshi wo kuva muri Real Madrid yari amazemo imyaka 9 akerekeza muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amapawundi,ariko kugeza ubu ntarabasha kwisanga muri iyi kipe ngo abone ibitego nkuko yabitsindaga.

Ronaldo yitoje gutera mu izamu ndetse agerageza kuzura ubuhanga afite bwo gutsinda ibitego kugira ngo yigarurire imitima y’abakunzi ba Juventus nkuko yabikoreye abafana ba Real Madrid.

Portugal idafite kapiteni wayo Cristiano Ronaldo yaraye inganyije na Croatia igitego 1-1 ndetse iri kwitegura umukino wayo wa mbere mu irushanwa rishya rya UEFA Nations League izahuramo n’Ubutaliyani ku wa Mbere.