Print

Eden Hazard yatangaje igihe azavira muri Chelsea

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2018 Yasuwe: 2943

Hazard watangaje mu minsi ishize ko yifuza kuva muri Chelsea akajya muri Real madrid,yahinduye ibitekerezo ubwo iyi kipe yirukanaga umutoza Antonio Conte ikazana Maurizio Sarri wamwijeje kugarura iyi kipe mu makipe ahatanira Premier League.

Hazard yemereye Sarri ko agiye kuguma muri Chelsea amezi 12 ariko igihe cyose iyi kipe itazabasha kugaruka mu makipe 4 ya mbere azahita ayivamo yerekeze mu makipe akomeye muri Espagne amwifuza.

Amasezerano ya Hazard azarangira mu mwaka wa 2020 cyane ko yanze kongera andi aho ategereje kureba ko iyi kipe yagaruka mu makipe 4 ya mbere cyangwa igatwara igikombe cya shampiyona,akabona kuyongera.

Chelsea ishobora gutakaza abakinnyi bayo bakomeye barimo Cesar Azpilicueta, Willian na Pedro mu mwaka utaha kuko amasezerano yabo azarangira muri 2020.