Print

P-Fla wavuye kuri mugo yagize icyo yisabira bagenzi be barimo Fireman na Jay Polly

Yanditwe na: Muhire Jason 7 September 2018 Yasuwe: 1748

P-Fla uri mu baraperi bakundwa na benshi mu Rwanda, nyuma yuko avuye muri gereza akiyemeza guhinduka akareka ibiyobyabwenge burundu kuri ubu avuga ko ageze kure album ye nshya azashyira hanze mu minsi irimbere .

P-Fla ubusanzwe witwa Murerwa Hakizimana Amani n’umwe mu bahanzi bavuzwe cyane mu gukoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda, byaje no gutuma umuziki we utagera ku rwego rw’impano benshi bamubonamo. Yaje gufatwa akatirwa gufungwa umwaka umwe.

Ubu yemeza ko yahindutse ndetse ngo ahugiye mu gukora album ye nshya, akabayifuza ko n’abandi bahinduka bataragera nk’aho yari ageze. Bakirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko bibashyira mu gihombo.

Asaba bagenzi be babanye muri Taff Gangs cyane Jay Polly kuri ubu uri muri gereza na Fireman uri mu kigo cy’inzererezi ko bareka gukomeza kwishora mu biyobyabwenge kuko bibashyira mu gihombo ahubwo bagakorera abafana babo ibyiza baba babategerejeho.

Ati “Njyewe narahindutse sinkigira ibintu byinshi, kera nirirwaga ku mihanda n’abarara ariko ubu nirirwa nkora ibya muzika ndi gutegura Album. Ndashaka ko banyigiraho, baze dufatanye tureke kujya mu bidafite akamaro kuko n’abafana bacu bakeneye kutubonaho ibyiza bitewe n’uko tuba turi abantu b’ikitegererezo imbere yabo”.

P-Fla ngo yababajwe no gufungwa kwa Jay Polly, uretse kuba ari inshuti ngo bari banafitanye indirimbo iri muri Studio.

Uyu muraperi yemeza ko gufungwa bya hato na hato kw’abaraperi biri mu bituma injyana yabo (Hip Hop) ifatwa nk’iyabantu badashobotse.