Print

Luka Modric yavuze ku mubano we na Cristiano Ronaldo nyuma yo kumutsinda ku gihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2018 Yasuwe: 1963

Benshi mu bakunzi ba ruhago bamaze iminsi bavuga ko umubano wa Ronaldo na Modric wajemo agatotsi nyuma yo kumutwara igikombe cy’umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’Iburayi,ariko Modric yabinyomoje avuga ko Roanaldo yamwoherereje ubutumwa bwo kumushimira ndetse no kumwifuriza gukomeza gutera imbere.

Modric yavuze ko umubano we na Cristiano Ronaldo ari mwiza

Yagize ati “Mfitanye umubano mwiza na Cristiano Ronaldo ndetse yanyoherereje ubutumwa anshimira ko natwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi ndetse ko yifuza ko tuzahura vuba.Mbanye neza na Ronaldo kandi niko bizahora,nta kizahinduka.”

Modric yavuze ko nubwo ibihembo by’umukinnyi ku giti cye ari byiza gusa we icyo ashyira imbere ari inyungu z’ikipe ndetse no gukomeza kwitwara neza.