Print

Rubavu: Kurwanya umwuzure byinjijwe mu mihigo y’akarere

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2018 Yasuwe: 346

Ikibazo cy’aka kagezi kazengereje abaturage kandi cyanashimangiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama na bwo buvuga ko aka kagezi ka Bukeri ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije uyu murenge kuko kamaze gusenyera abatari bake ari nako kangiza imyaka y’abaturage nk’uko TUYISENGE Annonciata umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yabibwiye TV/Radio1.

Tv1 yatangaje ko, Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko hirya y’umugezi wa Sebeya nawo wakunze guteza akaga muri Rubanda aka kagezi ka Bukeri nako katoroshye ari nayo mpamvu ngo nubwo hari umushinga mugari wo guhangana n’iyi migezi yose ijya yuzura, ngo aka ka Bukeri ko gafitiwe gahunda yihariye kandi yihutirwa mbere y’uko imvura yakongera kugwa ari nyinshi, nk’uko ubuyobozi bw’aka karere bwabigarutseho mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Mu bihe by’imvura nyinshi biheruka akarere ka Rubavu ni kamwe mu twagezweho n’amakuba yaturutse ku iyuzura ry’imigezi inyuranye ikabonekamo irimo uwa Sebeya ni aka gato ka Bukeri, ari nayo mpamvu akarere ka Rubavu kavuga ko guhangana n’ikibazo cy’imyuzure ari kimwe mu byo gashyize imbere mu mihigo y’uyu mwaka wa 2018/2019.