Print

Migi yavuze itandukaniro rikomeye riri hagati ya Mashami n’abatoza b’abanyamahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2018 Yasuwe: 2652

Migi yavuze ko ikibazo cy’ururimi cyagiye kigora abakinnyi b’Amavubi ndetse abasemuzi rimwe na rimwe nabo bakibeshya bigatuma ubutumwa umutoza yabageneye batabwumva uko bikwiriye.

Amavubi ya Mashami yiteguye gutsinda Cote d’Ivoire

Yagize ati “Ni byiza ko dufite abatoza b’abanyarwanda.Twese siko twumva indimi z’amahanga ariko ubu twe n’abatoza bacu turumvikana neza.Nubwo abatoza b’abanyamahanga baba bafite abasemuzi hari igihe badusemurira bakibeshya kuko nabo ni abantu.

Mashami n’abamwungirije bamenyereye umupira w’amaguru mu Rwanda ku buryo twizeye ko bizadufasha kwitwara neza imbere ya Cote d’Ivoire.

Migi yavuze ko Mashami yahinduye byinshi mu Mavubi

Migi yemeje ko umwuka mwiza uri mu ikipe y’igihugu utanga icyizere ko Amavubi agiye gutera imbere kubera ubunararibonye bwa Mashami mu ikipe y’igihugu.

Comments

twin yeah 9 September 2018

Ariko se ni gute umukinnyi ubasha guhamagarwa mu mavubi yaba agifite ikibazo cyo kumva icyongereza, igifaransa n,igiswahili!!! Abakinnyi dufite baracyari hasi cyane! kubona bakenera umusemuzi ku mutoza!!??? Niba ukeneye kuba professional wagombye kubijyanana no kwiga izi ndimi, naho ubundi ntaho mwagera ni na yo mpamvu mugenda mugarukirana kuko ntimusobanukirwa n,impanuro z,abatoza, bityo gutanga ibisubizo/umusaruro bikabagora!