Print

Perezida Trump yasabye iperereza ku wanditse inkuru ku biro bye ntiyivuge izina

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2018 Yasuwe: 584

Yavuze ko umushinjacyaha mukuru Jeff Sessions "yagakwiye kuba ari gukora iperereza ku wanditse iyo nkuru kubera ko nemera rwose ko ijyanye n’umutekano w’igihugu."

BBC yatangaje ko Bwana Trump yanavuze ko ari gutekereza ku kugira icyo akorera iki kinyamakuru, cyatuma umutungo wacyo ujya hasi.

Ariko ntibizwi ingingo z’amategeko umushinjacyaha mukuru Sessions ashobora kwisunga.

Mu gusubiza, minisiteri y’ubucamanza y’iki gihugu yagize iti: "Iyi minisiteri ntabwo yemeza, cyangwa ngo ihakane cyangwa ngo yemere mu bundi buryo ko hari cyangwa hatari amaperereza."

Hagati aho, ikinyamakuru The New York Times cyasohoye itangazo kigira kiti: "Twizera nta shiti ko minisiteri y’ubucamanza izi ingingo yo mu itegeko-nshinga irinda abaturage bose b’Amerika kandi ko iyi minisiteri itagira uruhare mu gikorwa nk’icyo gikoresha nabi ububasha bwa leta."

Iryo tangazo ry’iki kinyamakuru ryongeraho riti:"Izi nkeke za perezida zishimangira impamvu tugomba kurinda umwirondoro w’uwanditse iyi nkuru y’igitekerezo kandi zibutsa akamaro k’itangazamakuru ryisanzuye kandi ryigenga."

Ku wa gatanu, Bwana Trump yabajijwe n’abanyamakuru bari mu ndege ya perezida w’Amerika ya Air Force One bava muri mitingi yabereye i North Dakota niba ateganya kurega ikinyamakuru The New York Times kubera iyi nkuru y’igitekerezo cyatangaje.

Yarabasubije ati:"Tuzareba."

Abategetsi batandukanye b’Amerika n’abo bakorana bya hafi guhera kuri visi-perezida kumanura, bakomeje kwamagana iyo nkuru y’igitekerezo ndetse bahakana ko ari bo bayanditse.

Muri iyo nkuru yasohotse muri iki cyumweru, uwayanditse uvuga ko ari umutegetsi mu biro bya Perezida Trump bya White House, yanditse ko bamwe mu bategetsi bakomeje kubangamira zimwe mu ngamba za perezida mu rwego rwo kurinda iki gihugu "ibintu bibi cyane" yagikorera.

Yongeyeho ko "ukutita ku bintu" no "gufata ibyemezo bihubukiwe" kwa Perezida Trump byatumye hafatwa ibyemezo bidashingiye ku kuri kandi bitagize icyo byitayeho.