Print

Barack Obama yibasiye Trump wamusimbuye kubutegetsi bwa Amerika

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2018 Yasuwe: 1737

Bwana Obama yabwiye abanyeshuri bo kuri kaminuza ya Illinois yo muri Amerika ati: "Ibi ntibisanzwe, ibi ni ibihe bidasanzwe kandi ni ibihe bibi cyane."

Yasabye ko "hasubiraho ukuvugisha ukuri no gushyira mu gaciro no gukurikiza amategeko muri leta yacu." Kuva yava ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017, uyu wahoze ari perezida w’Amerika yakomeje kutagira byinshi avuga bijyanye n’ubuzima bw’igihugu - kugeza ubwo noneho kuri iyi nshuro yagiraga icyo atangaje.

Ku wa gatanu, Bwana Obama yabwiye abari bitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo mu mujyi wa Urbana muri leta ya Illinois, ko yari amaze igihe ashaka gukurikiza umugenzo w’ababaye perezida w’Amerika wo kutagira ibyo batangaza bijyanye na politiki y’igihugu bamaze kuva ku butegetsi.

Ariko yahisemo kunenga bikomeye ubutegetsi buriho kuri ubu muri Amerika bw’abo mu ishyaka ry’abarepubulikani.

Mu kumusubiza, Perezida Trump wari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ku wa gatanu i Fargo muri North Dakota, yavuze ko yakurikiye ijambo ry’uwo yasimbuye, ati: "Ariko nahise nsinzira."

Bwana Trump yongeyeho ko Bwana Obama yari arimo kugerageza kwiyitirira "ibintu bitangaje igihugu cyacu kiri kugeraho."