Print

Umwana w’ imyaka 13 yatangaje imigambi mibisha afitiye abo yabonye bakata ijosi rya sekuru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2018 Yasuwe: 4861

Umwana w’ imyaka 13 witwa Daniel yagize ati “Nabonye ibyihebe byo muri Boko Haram bikata umutwe wa sogokuru wa nanjye n’ icyuma”

Yakomeje avuga ko ashaka kuzihorera kuri Boko ati “ Boko Haram ni ikintu ntifuza kubona n’ amaso yanjye.Ndashaka kuzaba umusirikare kuko ibyo Boko Haram ikora ndashaka kuzabiyishyura. Nimbabona nzabica, ndashaka gufasha guverinoma, cyangwa gafatanya n’ ababyeyi banjye”

Agace ka Gwoza kabaye isibaniro ry’ imirwano kuko ariho Boko Haram ikambitse kuva muri 2014.

Hirya no hino uhasanga amadarapo y’ umukara y’ uyu mutwe. Abarwanyi ba Boko Haram bica buri wese udakoze icyo bashatse bakamujugunya mu cyobo cyangwa mu migezi.