Print

Serena Williams yatutse bikomeye umusifuzi amushinja kumwiba mu mukino wa nyuma wa US Open

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2018 Yasuwe: 1920

Ubwo umukino wari urimbanyije,Serena yegereye uyu musifuzi atangira kumutunga intoki,amwita igisambo kubera ko yari amaze kumukata amanota amuhoye ko yatozwaga mu ibanga n’umutoza we Mouratoglou mu gihe cy’umukino kandi bitemewe muri Tennis.

Serena Williams ntiyishimiye iki cyemezo uyu musifuzi (Chair Umpire) yafashe niko gutangira kumutuka amwita igisambo ndetse ko amwambuye amanota mu buryo budakwiriye aho yamusabye ko yasaba imbabazi ko amurenganyije.

Yagize ati “Inshuro nyinshi nakiniye hano nahuye n’ibibazo.Sinigeze ntozwa n’umutoza wanjye,sinigeze niba.Ukwiriye kwisubiraho ugatangaza ko umbeshyeye.Mfite umwana w’umukobwa kandi nkunda guhagarara ku kuri.ukwiriye kunsaba imbabazi kubera gushaka kundakaza.Uri umubeshyi .Nsaba imbabazi,vuga ko usaba imbabazi.Ni gute uvuga ko nibye kandi unyambuye amanota,ni wowe gisambo.”

Nubwo Serena Williams yahakanye ko umutoza we atamutoje,nyir’ubwite we yavuze ko yabikoze gusa umukinnyi we Serena ashobora kuba atabibonye aho yavuze ko n’umutoza wa Naomi Osaka nawe yamubonye ari kumutoza mu ibanga.

Serena yarize avuga ko yakoze cyane kugira ngo agere ku rwego ariho ariko abasifuzi bamwanga ndetse abwira Ramos ko natamusaba imbabazi atazongera kumusifurira umukino wose azakina.

Serena yaraye akoze amakosa atatu akomeye muri Tennis, kuko umutoza we yishe amategeko aramutoza,akubita hasi Racket baba bafashe bari gukisha kandi bitemewe nyuma atuka umusifuzi bitemewe byatumye yamburwa umukino.

Serena umaze gutwara ibikombe 23 bikomeye muri Tennis (Grand Slams) yagaragaje imyitwarire itashimishije bamwe mu bakunzi ba Tennis gusa abakinnyi bagenzi be bamushyigikiye cyane.

Ubu bushyamirane bwabaye Serena Williams amaze gutsindwa iseti ya mbere n’umukino wa mbere byatumye anatakaza igikombe cya US Open kuko yatsinzwe n’umuyapanikazi Naomi Osaka w’imyaka 20, amaseti 2-0 ( 6-2, 6-4).