Print

Rosine na Divique nibo batorewe kuba Miss & Mister Elegancy Rwanda 2018 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 9 September 2018 Yasuwe: 2560

kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 8 Nzeli 2018 ,Muri Hotel ya Marriot habereye ibirori bisoza amarushanwa ya Miss & Mister Elegancy Rwanda aho ibi birori byitabiriwe n’ingeri z’abantu zitandukanye baje guha amahirwe abasore ndetse n’inkumi bamaze igihe kirenga ukwezi kose bari mu myiteguro yo kwigishwa byinshi bitandukanye birimo umuco ,kubyina imbyino za Gakondo ndetse n’ibindi

Ibirori byatangiye ahagana saa 8 zirengaho iminota micye ku aho umushyushyarugamba kuri uy munsi yari Mc Phill Peter aho byatangiye abakobwa ndetse n’abahungu biyereka imbaga y’abantu yari iteraniye mu nyubako ya Marriot Hotel .

Nyuma yo kwiyerekana hakurikiyeho umwanya wo kubazwa ibibazo aho buri umwe yabazwaga mu rurimi yiyumvamo hagati y’ikinyarwanda, igifaransa ndetse n’icyongereza. Ibi byose byabaga biherekejwe n’amashyi menshi n’urusaku rw’abafana babaga bafite uwo bashyigikiye muri iri rushanwa. Nyuma yabyo hahise hatangazwa abakobwa 3 n’abasore 3 bagomba gukomeza bigira imbere. Abo ni Tuyishime Bella, Rosine Mukangwije na Ingabire Janet. Abasore ni Mukundwa Amir, Nshongore Divique na Twagira Prince Henry.

Sibyo gusa habayeho n’umwanya wo gutangaza umukobwa ukunzwe kurusha abandi ariwe Umulisa Divine ndetse na Mukundwa Amir. Hamaze gutangazwa abo hahise hatangazwa ibisonga bya 2 bya aribo Tuyishime Bella[Nyampinga] ndetse na Mukundwa Amir[Rudasumbwa]. Ibisonga bya mbere ni Ingabire Janet [Nyampinga igisonga cya 1] na Twagira Prince Henry [Rudasumbwa igisonga cya 1[ naho Miss Elegancy baboneyeho umwanya wo gutangaza umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Elegancy ariwe Mukangwije Rosine, ndetse na Mr Elegancy we ariwe Nshongore Divique.

Mu bihembo bitandukanye byahawe abitabiriye iri rushanwa harimo nko kuba Nyampinga na Rudasumbwa bemerewe itike y’indege yo gutemberera muri Mombasa, ikarita yo guhamagara ibicuruzwa bya Sulfo mu gihe cy’umwaka, gym na piscine, telefoni ya Tecno Spark 2 n’ibindi bihembo bitandukanye. Ibisonga nabyo byagenewe ibihembo bitandukanye birimo cyane cyane ibikoresho byo gusukura umubiri hamwe n’ikarita yo guhabwa ku buntu ibicuruzwa bya Sulfo.

REBA AMAFOTO: