Print

Kimisagara: Umugabo yakubiswe ingumi azira gukorakora umugore w’abandi ku kibuno

Yanditwe na: Muhire Jason 9 September 2018 Yasuwe: 2792

Umugabo utifuje gutangazwa amazina ye n’ ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru ngo kubera manyina yakubiswe mu muhanda Kimisagara mu gihe yarasanze umugabo n’umugore we barimo gutaha agatangira kumukorakorera umugore.

Ababibonye batangaje ko aba bombi bahuriye ku nkengero za kaburimbo yo ku Kimisagara, agatangira gukorakora uwo mugore ku kibuno. Umugabo we ngo ntiyabyihanganiye kuko yahindukiye n’ umujinya akamukubita ibipfunsi bibiri mu maso amubwira ko umugore we atari igikinisho.

Abaturage batabaye ngo basanze yakomeretse mu maso kuko yahise agwa hasi. Uwamukubise n’umugore we bahise burira moto baburirwa irengero. Umwe mu babonye ibyabaye yatangarije Igihe ko mbere yuko uwo musinzi akora ibyo byose uyu mugabo yari yabanje kumwihanangiriza amubwirako yareka kubasindira kuko batasindanye .

Uwakubiswe yahise yajyanwe ku ivuriro riri hafi y’ahitwa ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze. Gusa nubwo uyu mugabo yakubiswe, amategeko y’u Rwanda abuza abantu kwihanira, bakitabaza inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano zibegereye.