Print

Ramos yavuze umukinnyi yifuza ko yatwara igihembo cya FIFA The Best

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2018 Yasuwe: 2837

Ramos yatangaje ko hari abakinnyi bahabwa igihembo cya Ballon d’Or akishima nkaho ariwe ugitwayeaho yahise avuga ko Modric ari umwe muribo kuko yishimira kuba bakinana muri Real Madrid.

Ramos arifuza ko Ramos yongera kwigaranzura Ronaldo

Yagize ati “Modric ni inshuti yanjye akaba n’umukinnyi ukomeye.Ni umwe mu bakinnyi batsinda nkishima nkaho arinjye ubwanjye utsinze.Nubwo ahanganye n’abakinnyi bafite amazina akomeye ndetse bacuruza cyane, ariko niwe ukwiriye igihembo.Tuzareba uzatsinda.”

Ramos ntiyigeze agira icyo atangaza kuri Cristiano Ronaldo bakinannye imyaka 9 ishize herutse kwerekeza muri Juventus ariko yavuze ko yifuza ko Luka Modric ariwe yifuza ko atwara igihembo cya FIFA’s The Best Men’s Player award kizwi nka Ballon d’Or.

Modric ahanganye na Salah na Ronaldo ku gihembo cya FIFA The best

Luka Modric ahanganye na Cristiano Ronaldo aherutse kwigaranzura mu gihembo cy’umukinnyi witwaye neza I Burayi na Mohamed Salah wa Liverpool.