Print

Umuhanzi Omarion uherutse gukorana indirimbo na Diamond agiye kuza mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 10 September 2018 Yasuwe: 431

Umuhanzi Omari Ishmael Grandberry uzwi nka Omarion uherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond ukomoka muri Tanzania bakayita African Beauty ndetse igashimisha benshi bitewe n’uburyo ikoretse kuri ubu agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo kiswe URUMURI MUSIC FESTIVAL. Cyateguwe n’itsinda COZMA Group.

Mu kiganiro n’umwe mu bahagarariye COZMA Group ariwe Christian DUSHIME yadutangarije ko Omarion bamutekerejeho cyane kuko ariwe byari byoroshye kumugeraho kandi akaba ariwe bifuje gutangirana nawe kuko ari umwe mubakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba.

Muriki gitaramo Omarion azaririmba igihe kingana igihe kingana n’isaha n’igice yose afatanyije n’ikipe y’abahanga mu kuririmba aho kandi hazanagaragaramo abandi bahanzi bamaze kumenyekana hano mu Rwanda barimo PFLA n’abandi batifuje gushyira bazatangazwa mu ghe cya vuba ndetse bakazaboneraho no guha umwanya wo guha abahanzi bakizamuka umwanya wo kwiyerekana.

Yakomeje atubwira ko Omarion hari n’gahunda afite yo kuzahura n’abahanzi bo mu Rwanda bakabasha kuganira kubijyanye n’imishinga itandukanye y’umuziki akabasha no kubereka uburyo ibitaramo bitegurwa n’ibindi bitandukanye bifitiye umuziki nyarwanda akamaro.

Twabibutsa ko URUMURI Festival ari iserukiramuco rigiye gutangira ibikorwa byayo uyu mwaka ariko igiye kugira ibikorwa byayo bihoraho buri mwaka ikazaba irimo ibikorwa bitandukanye birimo kuririmba, ubugeni ndetse n’ibindi bitandukanye byihanjemo no kuzamura impano z’abantu batandukanye. Muri iki gitaramo COZMA Group izaboneraho kumurika k’umugaragaro Studio ndetse n’abayayikoreramo kuko yari tegereje kubikorera mu gitaramo kidasanzwe maze inashyire ahagaragara iby’iyi Festival nshya nshya.