Print

Kwizera Olivier akeneye muganga wo mu mutwe-Jado Castar

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2018 Yasuwe: 6266

Mu kiganiro cy’imikino cyo kuri uyu wa Mbere Taliki ya 10 Nzeri 2018, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yavuze ko yatunguwe n’amakosa uyu munyezamu yakoze ubwo yiheraga igitego rutahizamu Jonathan Kodjia wa Cote d’Ivoire ku munsi w’ejo,kandi umutoza yari yabimukosoye mu myitozo yo ku wa Gatanu.

Kwizera yatengushye Abanyarwanda ku mukino wa Cote d’Ivoire

Yagize ati “Kwizera Olivier akeneye umuganga wo mu mutwe kuko amakosa yakoze ku munsi w’ejo yari yayabujijwe n’umutoza mu myitozo yo ku wa Gatanu.Mu myitozo yo ku wa Gatanu nitabiriye,uyu munyezamu yahawe umupira acenga abakinnyi babiri biramuhira,ariko umutoza Mashami amubuza gukomeza kwigirira icyizere kuri urwo rwego ntiyabyumva,birangira atsindishije Amavubi igitego kidasobanutse.Akeneye umuganga wo mu mutwe kuko ndamubona mu izamu ry’Amavubi mu myaka 10 iri imbere.

Jado Kastar ntiyigeze ashidikanya ku mpano uyu munyezamu afite,ariko yasabye ko abatoza bamushakira abantu bo kumuganiriza kuko akomeje gukora amakosa atagakwiriye gukora.

Castar yavuze ko amakosa ya Kwizera ariyo yakuye Amavubi mu mukino

Mber y’uko aza I Kigali,yabanje gutsindisha ikipe ye ya Free state Stars mu mukino yari yahuyemo na Capetown City,ubwo yitsindaga igitego mu buryo budasoanutse bituma banganya ibitego 2-2.

Kwizera Olivier sibwo bwa mbere akoze amakosa agayitse,kuko ubwo yakiniraga APR FC yigeze kuyitsindisha mu mikino ya CAF Champions League bahuye na Young Africans ndetse hari ibitego bidafututse yagiye atsindisha Bugesera FC yavuyemo yerekeza muri Afrika y’Epfo.