Print

Myugariro Gomis wahoze akinira Saint-Etienne yarashwe n’ibandi arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2018 Yasuwe: 2060

Uyu myugariro w’imyaka 19 wavuye muri Saint-Etienne muri iyi mpeshyi,yarashwe n’umuntu utaramenyekana ndetse urupfu rwe ntirwigeze rutangazwa mu buryo bwimbitse n’iyi kipe.

Nkuko amakuru yo muri Saint-Etienne abivuga,uyu musore yarasiwe mu muhanda ahita apfa ari kumwe n’umwana w’imyaka 14.

Polisi yahise igera aho uyu musore yarasiwe ihasanga imbunda ya Kalashnikov aho bahise batangira iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uwishe uyu mukinnyi wari ukiri muto.

William Gomis yakiniye ikipe ya kabiri ya Saint Etienne imikino igera kuri 18 mu mwaka w’imikino ushize gusa yari yararekuwe kugira ngo yishakire indi kipe.
Benshi mu bakinnyi bababajwe n’urupfu rw’uyu musore aho banditse ubutumwa bw’akababaro bwo kwihanganisha umuryango we.

Gomis ntabwo yigeze akinira ikipe nkuru ya Saint Etienne yagezemo afite imyaka 15,gusa yari kapiteni w’ikipe y’abatarengeje imyaka 18.

Ikipe ya Saint Etienne yanditse ubutumwa burebure ku mbuga nkoranyambaga zayo yohanganisha umuryango w’uyu musore ndetse ishima ubwitange yagize mu myaka 5 yari amaze ayikinira.