Print

Umupadiri wapfuye akazuka aremeza ko yabonye Imana agasanga ari umugore

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 September 2018 Yasuwe: 9753

John Micheal O’Neal uwihaye Imana w’ imyaka 71 y’ amavuko tariki 29 Mutarama nibwo yajyanywe mu bitaro igitaraganya afashwe n’ uburwayi butunguranye bw’ umutima. Uwo munsi nibwo yapfuye ndetse n’ abaganga bemeze ko yamaze gushyiramo umwuka ariko bakoresheje imashini y’ ikoranabuhanga yitwa LUCAS 2, bashitura umutima we yongera kuba muzima nyuma y’ iminota 48 yapfuye.

Worldnewsdailyreport.com yatangaje ko abaganga bari bafite ubwoba ko ubwonko bwe bwaba bwangiritse kuko imashini zaberekaga ko amaraso menshi arimo gutemba yerekeza mu bwoko gusa amaze gukanguka baramupimye basanga ubwonko ni buzima.

Uyu mupadiri yavuze ko ubwo yari yapfuye yagiye mu ijuru akabona azengurutswe n’ Umucyo mwinshi, akabona Imana imbonankune. Yavuze ko Imana ifite ishusho nk’ iy’ umugore.

Agira ati “Imana ifite ishusho y’ umugore ufite akajwi karongorotse. Ukuri ni uko Imana ari umugore mutagatifu aho kuba umugabo mutagatifu. Imana uko nayitekerezaga ni nziza birushijeho”

Padiri O’Neal akimara gutangaza ko Imana ari umugore, inkuru yabaye kimomo ndetse anatumiza ikiganiro n’ abanyamakuru ngo asobanure neza ibyo yatangaje, arongera ashimangira ko yapfuye akajya mu ijuru agasanga Imana ari umugore. Avuga ko azakomeza kwiyegurira Imana.


John Micheal O’Nea ubwo yari mu kiganiro y’ abanyamakuru

Ati “ Ndifuza gukomeza kubwiriza. Nkabwira abantu Imana, umwana wayo na shitani. Imana irakomeye kandi ishobora byose nubwo ari umugore”


Comments

13 September 2018

Ivyo nububeshi nakurubuswa ganyi ngaho kandakuze ntaburyo nabumwe imana yoba mwishusho runaka kuko I manantawu rayibo na imbonankubone


gabrielbucumi 13 September 2018

REKA SHA UBWO BWARI UBUSAZA BWAMUTWAYE NTUZI KO ABASAZA BIYUMVIRA NKA BANA


Boooo 12 September 2018

Ubwo wasanga yarakiriwe na Bikira Mariya Nyirimpuhwe amuhumuriza akibwira ko ageze ku Mana. Ikibazo si ibyo yabonye ahubwo ni ukumenya ibyo aribyo no kubivuga mu ukuri kwabyo


11 September 2018

SIVYO BANA!


11 September 2018

UMUSAZA YARAVANGIWE KABISA,NTAZI IVYO YARARIMO NIYO YARARI.


Sebakara 11 September 2018

Ibi byitwa Fables (inkuru z’impimbano).Abavuga ko bapfuye bakagaruka ntibagira ingano.Imana idusaba "kubima amatwi".Bible yerekana ko nta sex iba mu ijuru.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko mu ijuru batarongora.Ni nayo mpamvu kugirango basambane,abamarayika bagombye gufata umubiri wa kimuntu,bava mu ijuru baza ku isi gusambana,babyara abantu bitwaga aba Nephilims.Byanditse muli bible.Tujye twiga Bible neza,aho gupfa kwemera ibinyoma by’abantu nk’aba.Baba bashaka kwiyemera.Ni nka byabindi Pastors babwira abayoboke ngo "imana yanyeretse ko ugiye gukira,kubona fiyanse,promotion,etc...".Ni abateka-mutwe (crooks).