Print

Dore uburyo 4 bwagufasha gucika ku ngeso yo guca inyuma umukunzi wawe

Yanditwe na: Muhire Jason 11 September 2018 Yasuwe: 3586

Niba mu mubano wawe nuwo mukundana mujya mugira iki kibazo cy’ubudahemuka cyangwa se ukaba uziko wabaswe n’iyi ngeso ariko umubanyi wawe akaba ataragutahura uyu munsi ngufitiye uburyo butangaje bwagufasha kugabanya no gucika kuriyi ngeso iri gusenya ingo n’inkundo nyinshi mu bashakanye.

Uburyo 4 bwagufasha ku gucika guca inyuma uwo mwashakanye.

Sobanukirwa neza ko ufite ikibazo.
nibyo neza ko iyo wamaze kumenya neza kandi ugafata ingeso yo gucana inyuma ari ingeso mbi kandi ari ikibazo mu rukundo rwawe rukaba rubangamira iterambere ry’umubano ni intambwe ya mbere yo kubasha gutsinda iki kigeragezo cyakubase. Tangira gusenya imyumvire ipfuye mu mutwe wawe ko atari ikibazo wumve ko udakwiye kubisubira na rimwe.

2. Shaka umukunzi wiyumvamo mu mpande zose.

Ukwiye gushaka umukunzi ugukurura mu buryo bwose bwaba ubw’imitekerereze ye,uburanga, n’uko agaragara inyuma ku buryo uzajya ubona nta wundi muntu wamuruta mu isi yose , mbese hitamo wa wundi wishimira kurenza abandi bose.

3. Umva nta mwiza wabuze inenge.

Ntabwo wabona umuntu uri mwiza imbere n’inyuma, uburanga n’ubwenge. ibuke ko turi abantu kandi kandi nta muntu ubura inenge n’imwe niba ufite umukunzi mwiza wibuke ko ashobora kugenda mu nzira agasitara bikaba byaba ngombwa yivuza akagira inkovu yangiza uburanga bwe. kandi nawe ubwawe wibuke ko utaremye mu buryo utagira inenge n’imwe umuntu ni nk’undi.

4. Saba ubujyanama.

Niba warabaswe n’ingeso yo guca inyuma umukunzi wawe, ukaba ubona utabasha kubireke ngo bigushobokere egera abazi cyane ibyerekeye umubano babigize umwuga bagufashe.