Print

Muri Ghana bari gusezera bwa nyuma ku murambo wa Kofi Annan

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 September 2018 Yasuwe: 1640

Ku wa mbere nimugoroba ni bwo umurambo we wageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Accra uvuye mu Busuwisi, mbere yuko ashyingurwa ku wa kane.

Abasezera ku murambo we bwa nyuma babikora hagati ya saa yine na saa kumi z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Umunyamakuru wa BBC Thomas Naadi uri i Accra aravuga ko abahagarariye ibihugu byabo muri Ghana, abategetsi batandukanye, abayobozi gakondo n’abandi banyacyubahiro na bo bazasezera ku murambo wa Bwana Annan.

Bwana Annan, Umunyafurika wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU, yitabye Imana ku itariki ya 18 y’ukwezi gushize kwa munani afite imyaka 80 y’amavuko nyuma yo kurwara igihe gito.