Print

Argentina yafashe umwanzuro ukomeye kubera Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2018 Yasuwe: 3921

Nyuma yo kwandagazwa mu gikombe cy’isi,Lionel Messi ntiyongeye kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu byatumye bamwe batekereza ko yasezeye mu ibanga,gusa abatoza ba Argentina bamaze gutangaza ko nta mukinnyi wemerewe kwambara nimero 10 ya Messi,kugeza ubwo azatangaza umwanzuro we ku ikipe ya Argentina.

umutoza Lionel Scaloni yavuze ko bazabika nimero 10 ya Messi kugeza agarutse

Messi w’imyaka 31 yanze kwitabira imikino ya gicuti Argentina yari ifite muri iyi minsi ya Guatemala na Colombia aho yagaragaye ari kumwe n’umuryango we mu biruhuko.

Lionel Scaloni umutoza mushya wa Argentina by’agateganyo yavuze ko abakinnyi bari mu gikombe cy’isi bagumanye ama nimero yabo gusa nimero 10 ya Messi yabaye ibitse kugeza ubwo azabatangariza ibyerekeye ahazaza he.

Yagize ati “Buri mukinnyi wese wari mu gikombe cy’isi witabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu yagumanye nimero ye.Kugeza ubu nimero 10 ya Messi izakomeza kubikwa kugeza ubwo azatangaza byinshi ku hazaza he.Ntabwo twafunze amarembo ye,niyo mpamvu nifuje ko iyi nimero ye yabikwa kugeza igihe azagarukira.”

Lionel Scaloni yavuze ko yizeye ko Messi azagaruka mu ikipe y’igihugu agakomeza kubafasha kubona ibitego mu mikino iri imbere.