Print

Cyamunara/Huye : Uruganda rw’ ibibiriti rwabuze n’ umwe urugereka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 September 2018 Yasuwe: 1837

Mu minsi ishize Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka yasuye Akarere ka Huye asaba ko urwari uruganda rw’ibibiriti rwa SORWAL rugurishwa hagakurwa ikigunda mu mujyi.

Cyamunara yo kuri uyu wa 11 yitabiriwe n’ abantu bane bagiye gupiganwa ariko irangira ntawe uvuze byibura n’amafaranga na makeya yarutangaho.

Abenshi mu bitabiriye iyi cyamunara ni ababerewemo imyenda na Sorwal n’ abari bagiye kureba uko iyo cyamunara ikorwa nk’ uko byatangajwe na Kigali Today.

Me Habimana, wari uhagarariye iyi cyamunara, yavuze ko igiciro fatizo cy’uru ruganda ari miliyoni 354.

Me Habimana kandi yavuze ko bwari ubwa kabiri bashaka kugurisha uru ruganda, ariko ubwa mbere bwo hari abari bagaragaje amafaranga barutangaho, ku buryo uwari watanze menshi yari yatanze miliyoni 100Frw. Gusa ngo basanze ayo mafaranga ari makeya ufatiye ku giciro fatizo.

Biteganyijwe ko ku itariki 18 Nzeri azagaruka guteza cyamunara uru ruganda, kandi ko yizeye ko noneho ruzagurwa.

Mu bitabiriye cyamunara yo kuri uyu wa 11 Nzeri harimo abari baje kugura, abari baje kumva uko igenda ndetse n’abahoze bakora muri SORWAL bari baje kwishyuza imyenda uru ruganda rwabagiyemo. Mu bishyuzaga harimo abirukanwe by’amaherere bakarega uru ruganda bakarutsinda, baza kwishyuza bagasanga rwarafunze imiryango.

Harimo n’abifuzaga kwishyurwa imishahara yabo yo mu mezi atandatu abanziriza ko rufungwa kuko batahembwe.


Abadafite amarangizarubanza baciwe intege no kubwirwa ko ntacyo bazamarirwa mu bijyanye no kwishyurwa

Muri aba bose bishyuzaga, abakiriwe ibya ngombwa banafite icyizere cyo kuzishyurwa ni 12 gusa bafite amarangizarubanza.

Abandi babwiwe ko ntacyo babaza. Abongabo, bamwe bavuga ko baburanye urubanza ntirurangire kuko SORWAL yatumiwe ntiyitabe, abandi ngo ntibareze kuko batamenye uko bagenzi babo babigenje.

Hari n’abagerageje kurega babwiwe ko Sorwal barega itakibaho nk’uko bivugwa n’uwitwa Cartine Dusabe.

Ati “Batubwiye ko abafite agaciro ari ababuranye, kandi twebwe twagiye gutanga ikirego abacamanza baravuga ngo eh! Ni Sorwal igarutse? Ngo nimusohoke, ngo muri kuburana n’ikintu kitariho.”

Barifuza komisiyo yishyuriza abakoraga muri Sorwal

Icyifuzo cy’abakoraga muri SORWAL, ni ukoLeta yashyiraho komisiyo yo kubishyuriza, kuko hishyuwe bamwe abandi bagasigara byaba birimo akarengane.

Uwitwa Gaston Nsabimana. Ati “bishobotse hashyirwaho komisiyo yiga ku bibazo by’amafaranga yose SORWAL yatugombaga, ikatwishyuriza nta n’umwe usigaye. Yashyirwaho n’akarere cyangwa minisiteri y’inganda.”

Uruganda rwa SORWAL rwakoreshaga abakozi babarirwa mu 120. Rwatangiye gukora mu mwaka w’1981, ruza kugurwa na DEBOPRO mu 2000, mu 2008 rusezerera abakozi.

Ku itariki 3 Gashyantare 2009 rwarafunzwe bitewe n’imyenda y’imisoro rwari rubereyemo Leta. Mu 2014, iyo misoro yabarirwaga muri miliyari 4Frw.


Comments

Butera Andrew 12 September 2018

Nibishyure Abaturage Kdi Ntanimpamvu Yogusezerera Umuntu Ntamperekeza !