Wema Sepetu wigeze kuba Nyampinga muri Tanzaniya ndetse akaba yarigeze no kuba umukunzi wa Diamond Platnumz, yatumye abantu benshi babura icyo kumuvugaho nyuma yo kuvuga ko yakunda ko umugabo we cyangwa umukunzi we amukubita.Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru SDE ngo ubwo Wema yabazwaga umugabo yakwishimira kubana nawe yagize ati “Nakunda kubana n’umugabo wajya anyuzamo akankubita gake. Sinshaka wa mugabo mubana imyaka yoseee, igashira indi igataha ataragukubita n’ingumi n’imwe cyangwa urushyi na rumwe.”
Akimara kuvuga ibi, Wema yahise agaruka ku rukundo rwe rwo hambere, avuga kuri Diamond ko yajyaga amukubita cyane nyamara bagakomeza gukundana.
Nyuma y’aya magambo Wema yavuze, bamwe babaye nk’abatungurwa ariko abamuzi neza ntibatunguwe kuko na Diamond mu gihe bakundanaga yajyaga amukubita ndetse ngo n’inkovu zimwe ziracyamugaragaraho.
Uwo sumugore wiyubashe,Akwiriye nokwibagirwa ibyurushako Akajya Agurisha kubilo,Gusa sinamuca intege kuko ntankweto ibura iyayo.
yabajye nkamukurura amatwi!