Print

Ibyo Wema Sepetu yavuze yifuza ko umukunzi we azamukorera byatunguye benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 September 2018 Yasuwe: 3582


Wema Sepetu wigeze kuba Nyampinga muri Tanzaniya ndetse akaba yarigeze no kuba umukunzi wa Diamond Platnumz, yatumye abantu benshi babura icyo kumuvugaho nyuma yo kuvuga ko yakunda ko umugabo we cyangwa umukunzi we amukubita.Nk’uko tubikesha Ikinyamakuru SDE ngo ubwo Wema yabazwaga umugabo yakwishimira kubana nawe yagize ati “Nakunda kubana n’umugabo wajya anyuzamo akankubita gake. Sinshaka wa mugabo mubana imyaka yoseee, igashira indi igataha ataragukubita n’ingumi n’imwe cyangwa urushyi na rumwe.”

Akimara kuvuga ibi, Wema yahise agaruka ku rukundo rwe rwo hambere, avuga kuri Diamond ko yajyaga amukubita cyane nyamara bagakomeza gukundana.

Nyuma y’aya magambo Wema yavuze, bamwe babaye nk’abatungurwa ariko abamuzi neza ntibatunguwe kuko na Diamond mu gihe bakundanaga yajyaga amukubita ndetse ngo n’inkovu zimwe ziracyamugaragaraho.


Comments

13 September 2018

Uwo sumugore wiyubashe,Akwiriye nokwibagirwa ibyurushako Akajya Agurisha kubilo,Gusa sinamuca intege kuko ntankweto ibura iyayo.


niyonamaza.theophil 12 September 2018

yabajye nkamukurura amatwi!