Print

Rwamagana: Umugabo yitwikiye mu nzu n’ umugore we asiga urwandiko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 September 2018 Yasuwe: 10374

Byabereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Nzeli 2018.

Abaturanyi bakeka Munyaneza ko yishe umugore we Kayitesi Jeannette, bari bafitanye abana babiri, atwite n’uwa gatatu, na we akitwikira mu nzu. Ibi ngo babishingira kukuba umurambo w’ umugore wari uzingiye mu byenda uri mu cyumba gifungishije ingufuri 3.

Abaturanyi bavuga ko bumvise ikintu giturika bakabona inzu itangiye kugurumirana. Nyuma baje kumenya ko ari ijerekani ya lisani yari ituritse.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabyutse akohereza umukozi ku isoko, akanasohora ibyangombwa by’ ubutaka n’ imyenda y’ ishuri y’ abana be. Ngo yanasize hanze urwandiko asaba umugore w’ inshuti y’ uyu muryango kuzamumenyera abana.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Biraro yavuze ko uyu muryango wari usanganywe amakimbirane, aho baraye batonganye.

Tariki 7 Nzeri nabwo ubuyobozi bwavuye muri uru rugo guhosha amakimbirane bari bagiranye, busiga bubunze basubiranye.

Kayitesi Jeannette ngo yashinjaga umugabo gusambana n’ umukozi ndetse ubuyobozi bwari bwasabye ko uyu mukozi yirukanwa ntibyakorwa.

Hari amakuru avuga ko uyu mugore yaba yacaga inyuma umugabo we naho abandi bakavuga ko umugabo ngo yaba yananizaga umugore kuko yanakoraga muri kaminuza ya UNLAK ariko ngo akazi akakareka urugo rugatungwa n’umugore wari umudozi.



Comments

KIRENGA Régis 22 December 2020

Kwica uwo mwashakanye nuko mwagiranye ibibazo by’amakimbirane ntabwo bikwiye mu ndagagaciro za kimuntu kuko aho igihe kigeze nuko umugore igihe adashoboye kumvikana n’umugabo bashakanye aho kugira ngo bategereze ko ibyo bibazo bizakomera bikavamo kwicana bayoboka inzira yo gutandukana kuko umugabo niba yishe umugore na we bikarangira yiyambuye ubuzima ibyo aba yakoze ntabwo aba abikwiye kuko iyo yishe umugore na we agahita yiyahura ntabwo Ari cyo gisubizo cy’ibibazo bagiranye aba yafashe icyemezo kigayitse kandi n’ Imana ntabwo ibishyigikiye kuko uwakoze igikorwa cy’ ubwicanyi na we ubwe agahita yiyahura iyo abikoze Imana ntabwo yamubabarira kuko aba yihemukiye ubwe.


Munyemana 13 September 2018

Nibyo koko,abantu bashaka UBUTANE barimo kwiyongera mu nkiko.Nkuko duhora tubivuga,biraterwa nuko abantu bakuba na zero inama duhabwa n’imana binyuze kuri Bible.Ndabasabye musome Abefeso 5.Imana isaba abashakanye kuba “umubiri umwe” nkuko Itangiriro 2:24 havuga.Imana isaba abashakanye gukundana no kubabarirana.
Tukirinda gucana inyuma.Tukirengagiza amakosa,tukagirana imishyikirano,etc…Ndetse imana idusaba gufata umugore wacu nk’umubiri wacu.Tukamenya ko bagira intege nke kandi ko tuzabana muli paradizo.Imana yita abagore “weak vessels” (inzabya zoroshye).Urugero,bashukika vuba mu busambanyi.Nta kindi cyadufasha nka Bible.Niyo yonyine ihindura umuntu kuko yandikishijwe n’umuremyi wacu.Kuraho bya bindi bamwe bavuga ngo imana itwemerera gutunga abagore 4.Ibyo ni IRARI ry’umubiri,rigamije kwishimisha gusa.
Kuki se ADAMU itamuhaye abagore benshi?Nuko yashakaga ko baba “umubiri umwe”.


kiki 12 September 2018

uyumugabo ndamwemeye kbsa nintwari mukagendana nisawa kbsa


Bosco 12 September 2018

Iyo uburinganire bwumviswe nabi buzana ingaruka. Zimwe murizo ni ubwicanyi mu miryango. Hari abagabo babona ko batazabona ubutabera (kuko bubogamiye Ku bagore) bakabwishakira bakora ishyano.