Print

Karius yasekeje benshi ubwo yavugaga ukuntu agiye gusaza abakobwa bo muri Turkey

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2018 Yasuwe: 2163

Karius uherutse gutizwa muri Beskitas na Liverpool,yavuze ko ariwe musore ukunzwe n’abagore muri Turkey,kuko basigaye bamwuzuraho aho agiye hose ndetse afite abafana benshi muri Turkia kurusha mu Bwongereza.

Abakobwa bo muri Turkia bamereye nabi Karius

Yagize ati “Ntabwo nigeze ngira abafana benshi mu Bwongereza nkabo mfite muri Turkey ndetse benshi muri bo ni abagore.Buri mukobwa wese duhuriye mu mujyi wa Istanbul ansaba ko twifotozanya.”

Loris Karius niwe mukinnyi wavuzwe cyane mbere y’igikombe cy’isi kubera aya mahano yakoreye i Kiev,gusa yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga mu mujyi wa Istanbul atijwe na Liverpool mu ikipe ya Beskitas igihe kingana n’imyaka 2 aho bivugwa ko iyi kipe nimushima izamugura.

Karius umaze gukina umukino umwe kuva yagera muri Turkey,yiteguye kubanza mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Beskitas ifitanye na Malatyaspor ku wa Gatandatu.